Amateka ya Mukasine
Urukundo n'urushako
Amateka ya Mukasine
Urukundo n'urushako
Aho mu buhungiro niho yabengutswe n'umusore w'inzozi ze RUTABINGWA Thomas wari utuye mu gace k'iwabo, barashimana, nyuma bemeranya kubana ariko kubera ubuzima bw'ubuhunzi nta nkwano zikwiriye umukobwa mwiza icyo gihe bari bubone, bamukosha KIGELI, ibyo byabaga bisobanuye ko bazakwa baratashye. Impamvu babyitaga gukosha KIGELI, ni uko umwami KIGELI V Ndahindurwa nawe yari yarahunganye n'abandi banyarwanda bakaba bari bizeye ko bazongera bagatahana nawe, igihugu kikongera kikaba cyiza.
Urugo rwabaye rwiza, ruba urugo rwuje urukundo ruzira intonganya. Umugabo we RUTABINGWA yari umucuruzi wari ku rwego rwiza kuko yajyaga ajya na Tanzania ajyanywe n'ubucuruzi bwe, hanyuma MUKASINE agasigara yita ku byo mu rugo birimo ubuhinzi n'ubworozi, ariko akanamenya kwenga ikigage cyane kuburyo yari ikimenyabose kubera kumenya kwenga ikigage kiryoshye. Muri icyo gihe abanyarwanda bari aho mu buhungiro barahingiranaga, aribyo bitaga UBUDEHE, bagahana imibyizi, maze uwo bahingiye akabamenyera amafunguro basoje guhinga.
Icyakora nta byera ngo de, urubyaro rwabanje kuzamo ibyago kuko imbyaro esheshatu zose abana bitabaga Imana mu cyumweru kimwe bazize iseru, gusa nyuma Imana iza kubashumbusha abandi barindwi barimo abahungu batatu n'abakobwa bane, ndetse nabo babaha abuzukuru makumyabiri na batandatu, maze n'abuzukuru babaha abuzukuruza kuri ubu bamaze kuba batanu.
Gusa, abo buzukuru n'abuzukuruza bavutse batakiri mu buhungiro baratashye kuko nyuma y'uko Igihugu kibohowe n'Inkotanyi abanyarwanda bari hanze bagataha, MUKASINE n'umuryango we nabo baratashye maze batura ku Rusumo, ubu ni mu karere ka Kirehe.