Amateka ya Mukasine
Ubuzima bugoye
Amateka ya Mukasine
Ubuzima bugoye
Icyokora nyuma yo kugera mu Rwanda ubuzima ntibwamuryoheye, ahubwo yatangiye kujya aremba bya hato na hato bitewe n'uburwayi bwa Amibe yahise afatwa nabwo ariko ntibyamubera umutwaro ukomeye kuko yari ari ari kumwe n'umutware we umukunda kandi umuhangayikira, gusa agahora asenga asaba Imana ngo imurinde yirerere abana azasige bageze aho buri wese abasha kwibeshaho.
Imana yaramwumvise, arera abana barakura bose ariko imwima kugumana n'uwo akunda kuko umutware we yahise yitaba Imana nk'uko yabyifuzaga ngo iteka yahoraga avuga ko yifuza ko ariwe uzapfa mbere birangije biba ari nako bigenda.
Umugabo we amaze kwitahira, ubuzima bwo kuba wenyine n'uburwayi butamuhaga agahenge bwaramunaniye, maze mu mwaka w' 2016 umwe mu bana be (TUYISABE Jean de Dieu) amusaba ko yaza bakabana i Nyamata (Kariyeri) aho yari amaze gushinga urugo.
Ahageze yongera kuhahurira n'inshuti ze zo mu buto babanye mbere yo guhunga bakanabana mu buhungiro, agira inshuti ndetse Imana imuha umukazana mwiza (UWERA Marie Aimee) umukunda, babana nk'umwana n'umubyeyi, arera abuzukuru, abatoza imico myiza, isuku n'urukundo nk'urwo yabyirukanye.
Aha kandi yongeye kuhanogereza umubano n'Imana, maze nyuma y'uko mu buhungiro yari yaravuye muri Gaturika akajya mu idini ry'abaporoso, ageze i Nyamata yagiye mu Idini ry'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi, maze mu mwaka w' 2018 arakirwa ahabwa icyangombwa cyo kuba umwemera bidashidikanywaho.
Ubu yujuje imyaka 80 yishimira ko Imana yamunyujije mu bikomeye ariko ikagenda imuremera inzira akabinyuramo ashikamye kandi arushaho kubona ubwiza n'imbaraga byayo.
Nibyo koko: "........abo nahetse mukiri munda, nkabaterura mukivuka, nkabageza mu zabukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza." Yesaya 46:3-4