Amateka ya Mucyecuru
Mukasine Donatila
Amateka ya Mucyecuru
Mukasine Donatila
Amateka y'ubuto
Mu mwaka w'1946 ku ngoma y'umwami Mutara III RUDAHIGWA, mu muryangwo wa NYAMUTUMWA na MUKABAZIGA EDISA wari utuye mu Rukiga rwategekwaga n'umutware Lwigemera (Aha ni ni i Byumba cyangwa Gicumbi y'ubu), bibarutse umwana w'umukobwa bamwita MUKASINE. Akura ari umukobwa mwiza w'ingeso nziza, ugira isuku nyinshi kandi ukunda abantu.
MUKASINE atangiye kuba inkumi yayobotse Kiliziya Gaturika maze yigira amasakaramentu yose, nuko abatijwe ahabwa izina rya DONATILA.
Nyuma y'urupfu rw'umwami Rudahigwa (Muri 1959) rwakurikiye ihunga ry'imiryango myinshi y'ababatutsi bahungira mu mahanga, mu Rwanda hasigaye umwuka mwinshi w'urwango ku batutsi cyane cyane mu bice by'amajyaruguru harimo na Byumba maze ubutegetsi bw'ababiligi bufatanyije n'abo mu ishyaka rya PARMEHUTU bemeranya kwimurira abatutsi bo muri ibyo bice mu Bugesera hatari hatuwe, nk'uburyo bwo kubatandukanya n'abandi ariko nanone kubashyira ahantu hari ibyago byinshi byo gupfa ntawe ubakozeho kubera isazi yica ya TseTse yavugwaga muri ako karere.
Ni uko mu 1960 Mukasine n'umuryango we bimurirwa mu Bugesera ahitwa i Musenyi.
Mu mwaka w'1963, benshi mu batutsi bari barahunze mu 1959, bashinze umutwe bawita INYENZI bagamije ku rwana ngo batahe, maze muri uwo mwaka ku itariki 21 Ukuboza, batera baturutse i Burundi bararwana ariko baraneshwa. Ibyo nabyo byabaye akaga ku batutsi cyane cyane bo mu Bugesera bashinjwa kuba ibyitso bya benewabo, bamwe baricwa, abandi barimo n'umuryango wa Mukasine bahungira i Burundi.
Ni urugeno rutari rworoshye rwakorwaga mu ijoro, rurimo ibyago byinshi, birimo ko mwashoboraga gufatwa mukwicwa, cyangwa inyamanswa zo mu mashyamba zikabarya ariko Imana irabafasha bagera i Burundi.
Bageze i Burundi babanza gutuzwa ahitwa i Murori, nyuma bimurirwa i Mushiha. Aho hombi byari ibice byihariye byatuzwagamo impunzi z'abanyarwanda gusa, bagatangira ubuzima nk'abaturage basazwe ariko batujwe mu gice kimwe.
Ntizabaga ari inkambi nk'uko izindi nkambi ziba zimeze, ahubwo bafashwaga gutura bagahabwa ubutaka buto bagatangira ubuzima nk'abandi baturage ariko bakurikiranwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi. Kubera gutuzwa mu gice kimwe kandi benshi baranahunze baturutse ahantu hamwe, wasangaga bagenda bita uduce barimo amazina yo mu Rwanda aho baturutse.